in

“Abantu nuko nta rukundo” Haringingo Francis yagaragaje ubwoba bitewe nibyo bari kumuvugaho ndetse anavuga amakipe aha amahirwe yo gutwara igikombe

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yaciye amarenga yo kuguma muri iyi kipe ndetse anatangaza ko amakipe 5 yose agifite amahirwe yo gutwara igikombe uyu mwaka.

Kuri uyu wa gatanu ikipe ya Rayon Sports irakina n’ikipe ya Gasogi United iba yavuze amagambo menshi mbere y’umukino bimwe mu byo batangaje bikarangira bibabaye.

Ku munsi w’ejo hashize ubwo ikipe ya Rayon Sports yakoraga imyitozo ya nyuma yitegura uyu mukino wakaniwe n’impande zombi ndetse nandi makipe yose ahanganye n’izi kipe, Umutoza Haringingo Francis yahaye ikiganiro abanyamakuru bitabiriye iyi myitozo atangaza ibibazo bagiye bahura nabyo birimo imvune nyinshi ndetse nicyo bagiye gukora nyuma y’iki gice cya mbere cya Shampiyona kigiye kurangira.

Yagize Ati”Dufite ikibazo kinini cya Samuel wagize ikibazo cy’urutugu, uyu mukino wa nyuma tugiye kuwitaho cyane turebe ko twazatangira imikini yo kwishyura abakinnyi bose baramaze kugaruka kuko iyi mikino ibanza(Phase aller) yatugendekeye nabi cyane ku mvune, byageze n’ahantu usanga ntabakinnyi 18 dufite ku mukino kubera imvune ariko nibaza yuko muri iyi mikino yo kwishyura tugiye kongeramo abakinnyi tunarebe ko nabari basanzwe barwaye bagerageza kugaruka.”

Umutoza Haringingo Francis yakomeje abwira abantu ko bakomeza kugira urukundo abakinnyi babo bitewe nuko igikombe ntaho kirajya amakipe yose agifite amahirwe angana.

Yagize Ati “Shampiyona iracyari ndende cyane, ubu twebwe turacyafite imikino 16, ni imikino myinshi cyane. Iyo urebye amanota buri kipe zigenda zirutanwa ho usanga atari menshi cyane, iyo utsinze umukino umwe uhita ifata umwanya w’imbere. Abantu nuko nta rukundo naho igikombe cyiracyari kure cyane. Navuga ko ikipe zatangiye gufata umurongo, ariko ntamuntu uravuge ko afite igikombe, navuga ko ku makipe 5 cyangwa 6 biracyari 50 kuri 50 yo kuba batwara igikombe.”

Yakomeje asaba abafana gukomeza kubashyigikira muri iyi mikino isigaye kugirango Shamipyina itangire cyane cyane kuri uyu mukino bafite kuri uyu munsi n’ikipe ya Gasogi United kugirango bongere bisubize umwanya wa mbere.

Aragira Ati “Abafana nibacike intege, ahubwo baze badushyigikire kuko urabona na AS Kigali yaratakaje yari imbere yacu amanota 2, natwe rero hasigaye umukino wacu. Ubu rero tugiye gukora ibishiboka byose turebe ko dushobora gutsinda uyu mukino ugirango tugumane umwanya wacu wa mbere.”

Ikipe ya Rayon Sports ifite amahirwe menshi yo kwisubiza umwanya wa mbere cyane ko ikipe ya AS Kigali iheruka gutsindwa na Sunrise FC byahise biyiha amahirwe igahita ishyiramo inota rimwe ry’ikinyuranyo. Nyuma yo gutakaza kwa APR FC, Rayon Sports iramutse itsinze yahita iyirusha amanota 3.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yannick Mukunzi yagaragaye mu modoka y’umuzinga mu mihanda ya Kigali (video)

Umukobwa yahuye n’uruva gusenya kuri TikTok nyuma yo kwibagisha amano ye yari ahengamye