Umugabo yatangaje inkuru yatunguye benshi uburyo inshuti ye yari imaze imyaka myinshi yarubatse inzu yagatangaza umugore we bashakanye atabizi. Mu magambo ye. Uyu watanze inkuru yavuze ko inshuti ye yari yarubatse inzu mu gace ka Delta State aho yajyaga ahurira n’inshoreke ze iyo yatemberaga muri ako gace.
Kubwamahirwe make. Kuri ubu uyu mugabo yamaze kwitaba Imana dore ko hashize imyaka itatu atabarutse mu mpanuka y’imodoka aho yasize abapangayi batacyishyura icumbi kuko batari bafite uwo bakishyura ndetse ntibari bazi ibyuwo muryango wa nyiri inzu.
Iby’iyi nzu byaje kumenyekana ubwo inkongi y’umuriro yafataga iyi nzu maze abaturanyi batabaye bakuramo iby’ingenzi byari muri iyo nzu maze ama receipts n’izindi mpapuro zibonwa mu byarokowe muri iyo nzu niho batangiye guhamagara benshi mubo basanze muri izo nyandiko maze kubw’amahirwe mu bahamagawe umugore wa nyiri inzu nawe arahamagarwa.
Uwatanze iyo nkuru yasoje yibaza impamvu abashakanye bahishanya amabanga nkaya kandi baba barasezeranye kubana nta buryarya.