in

NDASETSENDASETSE

Abantu bishwe n’ibitwenge bumvise impamvu idasanzwe yatumye uyu mukobwa w’ikimero agumirwa.

Abantu basetse cyane nyuma y’aho umukobwa w’ikimero atangaje ko impamvu yatumye agumirwa ari uko leta yanze gukora umuhanda ugera iwabo.

Umukobwa wo muri Ghana utatangajwe amazina yatangaje ko impamvu yagumiwe ari ukubera ko Leta itakoze umuhanda ujya iwabo. Uyu mukobwa watangaje ibi abantu bamuzi bavuga ko yagumiwe birenze urugero, gusa we si ko abibona kuko ngo atagumiwe ku bushake bwe ahubwo ngo byatewe n’uko Lerta yabigizemo uruhare ntikore umuhanda ujya iwabo nk’uko ikinyamakuru nationaldailyng kibitangaza.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko kuba yagumirwa abishinja Leta ya Ghana itaritaye ku gace atuyemo kuko ngo nta musore upfa gukandagira aho atuye kuko atabona aho acisha imodoka, n’uramutse ageze mu gace atuyemo arinuba cyane bityo akabona byararangiye nta mugabo akibonye kuko imihanda ijya iwabo ari mibi cyane nk’uko yabitangarije itangazamakuru.

Akomeza avuga ko usibye kuba nta mihanda myiza bagira, muri ako gace haba n’abajura biba abasore bigatuma abasore nta mitungo bagira, bagahitamo kudashaka abagore. Avuga ko ibyo ari byo byamuteye kugumirwa. Yongeraho ko nta musore wagerageje kumutereta ngo amubenge ahubwo babuze aho banyura ngo banjye iwabo. Yagize: “Kubera ukuntu umuhanda ari mubi, n’abajura bagakomeza kwiba abasore bashaka kuturongora, ibyo byatumye ngumirwa bikomeye, turasaba Leta idutabare”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa Tom Close amubwiye amagambo adasanzwe amwifuriza Isabukuru nziza

Rwanda: nonaha umunyeshuri akoze amahano adasanzwe.