Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana yateye abantu guseka cyane bagwa hasi ubwo yafataga igihe cyo gusengera umugore ubyibushye cyane kugirango abashe gutakaza ibiro.
Umubyibuho udasanzwe ni kimwe mu bintu bihangayikishije cyane ariko kandi bizwi ko umuntu ashobora kugabanya ibiro akora imyitozo ngororamubiri ndetse agafata amafunguro atarimo amavuta menshi.Uyu mupasiteri we siko abyumva kuko mu kwizera kwe yabonaga uyu mugore ari bukizwe n’amasengesho.
Nk’uko videwo ibyerekana, Pasiteri yagaragaye asenga kandi agerageza kwirukana umubyibuho ukabije kumugore ufite umubyibuho ukabije wari aryamye hasi mugihe cyo gusenga.
Yumvaga agira ati “Ndashaka kugabanya ibiro bye kugirango ashobore kugenda. Uwo mwuka ugabanya ibiro, gabanya ubu buremere. ”
Umugore ufite umubyibuho ukabije yubamye hasi amaboko ye nayo yabyibushye yazamuye ati: “Uyu munsi niwo musozo w’ikibazo cyanjye, uyu munsi niwo mperuka ku mibabaro yanjye, kandi ndidegembya”.
Bivugwa ko kubera kubira ibiro byinshi uyu mugore atari akibasha kuva aho yicaye.