Muri Amerika, mu mujyi wa Texas, haravugwa ibintu bisa nk’ibitangaza aho Imvura y’amafi yaguye umuhanda wose.
Ibitangazamakuru hirya no hino mu mujyi byakiriye telephone bibwirwa ko amafi yaguye ava mu kirere. Abatangabuhamya bavuga ko amafi mato yashoboraga kugaragara mu mihanda, ndetse imodoka zigaharara nkuko tubikesha ikinyamakuru the Peple.
Amwe muri ayo mafi yari afite uburebure bwa santimetero enye kugeza kuri esheshatu kandi ngo “yari afite ibara ryera”.
Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ibintu by ‘“imvura y’amafi”, nubwo bidasanzwe, ari imwe mu mpinduka z’ikirere kidasanzwe aho igihu cy’amazi, agenda hejuru y’ikiyaga, uruzi cyangwa ikidendezi kinini, atoragura ibiremwa bito nk’amafi cyangwa ibikeri.
Iyo ibi bibaye, iki gihu gisubira mu kirere maze kikazagwa hasi kiri kumwe n’ayo mafi bimeze nk’imvura.
Ntabwo ari ubwambere hano byari byabaye muri Bangladesh :