in

Abantu bashavujwe n’abakobwa barangije kaminuza birwa bafite ibyapa bashaka akazi

Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter abantu bakozwe ku mutima n’abakobwa babiri bavuga ko barangije kaminuza ariko bakirwa ku muhanda basaba akazi.

Aba bakobwa bagaragaye mu mujyi wa Lagos muri Nigeria aho bagaragaye buri wese afite icyapa yanditseho nimero za terefone ashize amanga kandi yanditseho ko barangije kwiga kaminuza ko uwagira akazi yakabarangira.

Umugabo witwa Mike Adesh, wasangiye amafoto yabo kuri Twitter yavuze ko yababonye ku muhanda wa hoteri ya Eko muri leta ya Lagos.Barimo gusaba akazi umuhisi n’umugenzi.Ababonye aba bakobwa babanze bavuga ko batari bakwiye kwirwa bashakisha akazi muri ubu buryo ahubwo ko bagakuye amaboko mu mufuka bakareba icyo bakwikorera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hahiye: intambara yarose ubwo umukobwa yasangaga nyina umubyara aryamanye n’umukwe bambaye uko bavutse

Umuhanzi R . Kelly yakatiwe imyaka myinshi muri gereza