Izi mpanga z’abakobwa beza zigejeje ku myaka 45 y’amavuko zikomeje gusetsa abatari bake nyuma y’aho zivuze ko zitazemera kuva iwabo niba zitarongowe n’umugabo umwe.
Aba bakobwa b’impanga bitwa Shiru na Shiku bakomoka muri Ghana bakaba kuva bavuka batarigeze na rimwe batandukana .Bakorana buri kimwe ,harimo kogona ,kwambarana no mu mashuri yabo bariganye.
Aba bakobwa bakaba batangaje ko kubera imyaka myinshi bamaranye bifuza umugabo uzabatwarira rimwe bitaba ibyo bakigumanira ubuziraherezo. Bemeje ko impamvu nyamukuru ari uko ngo iyo umwe arwaye nundi ahita arwara bityo bashaka kwitanaho kugeza ubuzima bwabo burangiye.Bivugwa ko izi mpanga kera bigeze kubatandukanya babajyana mu bigo bibiri bitandukanye maze umwe ararwara cyane bongeye kubahuza arakira.Bityo rero bararahiye ko bazarongorwa n’umugabo umwe.