Umugabo wari ujyanywe mu bitaro bya Manttan muri Ambulance, yaje kuyiba arayijyana gusa yaje gufatwa atari yarenga umutaru.
Uyu mugabo wakoze ibyo yari yigize umurwayi, aho yaje kwiba iyo modoka gusa nyuma yaje gufatwa na Polisi amaze kugenda ibirometero 40
Uyu mugabo afite imyaka 47 yigize umurwayi ajya kwa muganga, nyuma yo kugerayo ubwo batangiranga gushaka uburyo yahabwa ibitaro, ubwo imodoka yari iparitse yahise yinjiramo ahita ayatsa arayitwara.
Polisi yahise itangira ku muhiga ikoresheje ikoranabuhanga rya GPS, uwo murwayi yaje gufatwa amaze kugenda ibirometero bisaga 40.