Abantu batunguwe no kubona umukozi w’Imana wahoraga abashishikariza kwiringira Imana ikabarindira umutekano, we afite imbunda mu nzu ye,bituma bamwibazaho cyane.
Amafoto yagiye hanze yerekanye mu nzu y’uyu mwigisha harimo imbunda nini ndetse abantu benshi bagwa mu kantu ndetse benshi baramwiha karahava. Pasiteri Ajagurajah wo muri Ghana yibasiwe bikomeye ndetse asabwa gutanga ibisobanuro niba koko ari umuntu w’Imana cyangwa se niba nawe ku manywa yigisha Bibiliya mu ijoro akajya kwiba cyangwa kurugamba nk’abandi.
Abandi nabo ntibatinye kuvuga ko uyu atari pasteri nk’uko benshi bamuzi ahubwo ari umuntu wihisha muruhu rwa Bibiliya nyamara ari umuntu mubi ndetse ushobora kuba akora indi mirimo ishobora kuba itemewe.
Umwe yagize ati: “nshaka kukubaza ikibazo kimwe rukumbi, ese uri pasiteri nkuko ujya ubyigisha uri umuntu w’Imana? Cyangwa uri umuntu wihishe mu ijambo ry’Imana ukajya gutanga amavuta y’umugisha nyamara kurundi ruhande uri umunyentambara?”