in

Abantu bacitse ururondogoro nyuma yo kubona umusore wateye inda inkumi eshatu z’ibizungerezi zivukana.

Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gucicikana amafoto y’abakobwa 3 b’ibizungeeezi bavukana bishimiye kuba baratewe inda n’umusore umwe akomeje gutungura abatari bacye.

Mu gihugu cya Kenya benshi bacitse ururondogoro nyuma y’inkuru yasakajwe ivuga ukuntu umusore yateye inda abakobwa 3 bavukana ku babyeyi bombi yarangiza akivuga ibigwi kandi bose bakabyishimira.

Uyu musore utatangajwe amazina ariko akagaragara ku ifoto, yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ibi yakoze byo gutera inda aba bakobwa batatu bavukana nabo bemeza ko ntacyo bibatwaye.

Mu bigwi bye, uyu musore yahereye ku mfura, afata ubuheta n’ubuheture bose abatera inda mu mwaka umwe, arangije ajya ku mbuga nkoranyambaga yivuga ibigwi.

Aba bakobwa bose bakaba baramaze kwibaruka, imfura n’uwa 3 babyaye abakobwa, mu gihe umukobwa wa 2 we yamubyariye umuhungu. Igitangaje nuko ngo ababyeyi b’aba bakobwa bashimiye uyu musore bamubwira ko yakoze akazi keza ko gutera inda aba bakobwa bose.

 

Aba bakobwa nabo ngo nta mutima mubi bagize nyuma yo kumenya ko batewe inda n’umusore umwe wabateretaga bose uko ari 3 nubwo batabikekaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yolo the queen yongeye gukurura ab’igitsinagabo mu mwambaro ugaragaza amatako ye !

Umugore arashinjwa gusambanya umuhungu muto wari waje kumukorera amatara yo mu cyumba.