Abantu babiri bakekwaho gucuruza no gukwirakwira ibiyobyabwenge batawe muri yombi na polisi y’u rwanda mu turere twa Burera na Nyarugenge.
Celestin Manirafasha, w’imyaka 28,wo mu karere ka Burera , akagari ka Murambo mu murenge wa kivuye, yatawe muri yombi kuwa gatandatu taliki ya 7 Mutarama 2023, asanganywe ibiro bigera kuri 14 by urumogi na litiro 22 za kanyanga.
Naho Didier Bahati we yatawe muri yombi kuwa mbere taliki 9 Mutarama 2023, mu murenge wa Muhima wo mu karere ka Nyarugenge, asanganywe utu bure 197 hafi Ijana.
Umuyobozi wa polisi Alex Ndayisenga, ubwo yagiraga icyo avuga kuri ibi, yavuze ko ibi biyobyabwenge byinjijwe mu Rwanda bivuye mu gihugu cya Uganda binyujijwe kumipaka itemewe.
Nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ibiyobyabwenge bikabije, uwakoze icyaha ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20 n’igifungo cya burundu, n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni 30.