in

Abantu 15 bagwiriwe n’inkangu ubwo umusozi waridukaga

Abantu 13 bapfuye bagwiriwe n’inkangu ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro mu Ntara ya cibitoki, mu gihugu cy’u Burundi.

Abantu 15 nibo bagwiriwe n’inkangu ubwo umusozi waridukaga, aho  bacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Zahabu, mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki 1 Mata 2023.

Imirambo y’abantu 13 niyo yari imaze kuboneka ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023, ndetse babiri baburirwa irengero.

Ibi byabereye muri komini ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke, mu Burasirazuba bushyira Uburengerazuba bw’u Burundi.

Umuyobozi wa Komini Mabayi, yabwiye ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko abacukura amabuye y’agaciro bakwiye kwirinda gukora imirimo yo gucukura igihe hari imvura nyinshi.

Uwo muyobozi kandi asaba abacukuza amabuye y’agaciro, kujya bashakira ubwishingizi ababakorera mu birombe by’amabuye y’agaciro.
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bapfuye bari mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butenewe, n’uko bitwikiriye ijoro badafite ibikoresho byagewe ubwirinzi bacukura zahabu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Musenyeri Yashyizeho akayabo k’amafaranga ku mukobwa ari busange ari isugi ariko ibyakurikiyeho bikomeje kuba inkuru mu bantu

Bikorera akanyuma! Umugabo yagaragaye ari gutera akabariro mu ruhame, aho yari ateruye uwo bari mu gikorwa kimwe (VIDEWO)