in

NdabikunzeNdabikunze

Abantu 12 barimo abapolisi 7 bafashwe bakekwaho kurya ruswa mu gutanga permis (Amafoto)

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 12 barimo Abapolisi barindwi n’abasivile batanu bakurikiranyweho uburiganya mu gutanga no guhabwa impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Abafashwe beretswe itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Ugushyingo 2021 mu Mujyi wa Kigali.

Ibyaha abapolisi bakurikiranweho cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya cyakorewe mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu mpera z’ukwezi gushize ubwo hakorwaga ibizamini bya burundu byo gutwara ibinyabiziga.

Abatangabuhamya babwiye itangazamakuru ko abarimu bigisha muri Auto-Ecole babwiye bamwe mu banyeshuri bigishaga ko batazibona batagize icyo baha abapolisi, umwe agatanga ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abapolisi bo bahakana ibyo bashinjwa bakavuga ko nta n’ikimenyetso bafatanywe. Ubuyobozi bwa Polisi bwo buvuga ko ayo ari amatakirangoyi.

Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko aba bantu bose bakurikiranyweho kwihesha icyintu cy’undi no kurya akatagabuye.

Yagize ati “Barakekwaho ruswa no kurya akatagabuye bagatanga ibyo batemerewe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bafashwe ubwo bakoreshaga ibizamini byo gutanga impushya biza kugaragara ko hari impushya batanze zitakorewe n’abiyandikishije.”

Yongeyeho ko aba baturage bahawe impushya bari bageze ahantu hatandukanye hakorerwa ibizamini nko mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Iburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru ariko ntibakoreshwa ibizamini kandi birangira banditswe ko batsinze.

CP Kabera yavuze nyuma y’abafashwe hakurikiraho inzira zigenwa n’amategeko kugira ngo abakekwa bakurikiranwe, ibyaha nibibahama bahanwe.

SRC: IGIHE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa Royal Fm yahawe igisubizo gisekeje ubwo yabazaga icyo Ngenzi barimo kumuhora kuri Twitter

Ibyo Bahavu Janet yasubije ubwo bamubazaga igitsina cy’umwana atwite