in

Abandi bakinnyi batatu ngenderwaho muri APR FC bategujwe guhanwa nyuma yo kwitwara nabi kuri US Monastir

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi ntabwo yishimiye urwego rw’imikinire rwa Manishimwe Djabel, Ishimwe Christian na Rwabuhihi Aime Placide usanzwe ari myugariro wo hagati.

Mu mukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wabaye ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2022 ikipe ya US Monastir yanyagiye APR FC ibitego 3-0.

Muri uyu mukino abakinnyi batatu ba APR FC ari bo Manishimwe Djabel, Ishimwe Christian na Rwabuhihi Aime Placide bitwaye nabi, gusa benshi babihuza no kuba umutoza Mohammed Adil ari we wari wabakinishije nabi bigatuma badatanga umusaruro ushimishije bari bitezweho.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko nyuma y’umukino ubwo bari bageze mu rwambariro umutoza Mohammed Adil Erradi yasabye aba bakinnyi gukora cyane avuga ko nta mukinnyi ufite umwanya uhoraho muri APR FC bityo ko utazazamura urwego rw’imikinire azajya yicara ku ntebe y’abasimbura hatitawe ku izina afite.

Uyu mutoza mbere yo gutangira urugendo rwa TOTAL CAF Champions League yari yarahannye abakinnyi batanu ba APR FC abohereza gukorera imyitozo mu ikipe ya Intare FC yo mu Cyiciro cya Kabiri bitewe n’uko abo bakinnyi urwego rwabo rw’imikinire rwasubiye hasi cyane.

Abo bakinnyi barangajwe imbere na Nsanzimfura Keddy, Nizeyimana Djuma, Nsengiyumva Ir’Shad, Byiringiro Lague na Ishimwe Annicet uheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo: Umusore yafashwe amaze kwiba amaturo yose yari yatuwe

Itangazo rireba abakunzi ba Drocas na Vestine ku gitaramo cyo kumurika Album