Abana ni umugisha: Umugore warufite abana barindwi yagiriwe umugisha yibaruka abandi batanu icyarimwe.
Dominika Clarke, yabyaye abana batanu icyarimwe biyongera ku bandi barindwi yari asanganywe.
Uyu mugore we n’umugabo we batuye mu mujyi wa Cracovie mu majyepfo ya Pologne. Bari basanganywe abana bari hagati y’amezi icumi n’imyaka 12, nkuko 7sur7 yabitangaje.
Ku cyumweru gishize nibwo yabyaye abana batanu, ababyarira mu bitaro bya Cracovie, aho asanzwe atuye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, uwo mugore yavuze ko we n’umugabo we bari bateganyije kubyara umwana wa munani ariko byaje kurangira babonye benshi.
Abana bavutse umugore abazwe, bavukira ibyumweru 29, bivuze ko bakeneye kubanza kwitabwaho n’abaganga.
Abana bavutse barimo abakobwa batatu n’abahungu babiri. Yahise abaha amazina arimo Arianna Daisy, Charles Patrick, Elizabeth May, Evangeline Rose na Henry James.
Inzobere mu buvuzi zivuga ko ubusanzwe kubyara impanga eshanu bibaho gake cyane kuko biba ku mugore umwe mu bagore miliyoni 52.