‘Abana ni beza byagera kuri mama wabo bikaba ibindi bindi’ mu mafoto 10 ateye ubwuzu reba ukuntu biba bimeze iyo Kayishema yahuje urugwiro n’abakobwa be na mama wabo [AMAFOTO]
Aya mafoto yayashyize hanze yizihiza isabukuru y’umwana we muto wari wujuje umwaka.








Umunyamakuru Kayishema Tity Thierry abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”uwa mbere tariki ya 8/8/2022 19h30 nsoje ikiganiro twakiriye inkuru twari maze amezi 9 dutegereje ko umuryango wagutse tutakiri igiharwe.
Ni uko “KAYISHEMA RIA TANIA” yazanye imigisha aza maze kusa ikivi cy’umunsi, mpinguye.
Tariki ya 8/8/2022 – 8/8/2023 yujuje umwaka w’ibyishimo, umwaka w’umunezero yongeye mu muryango wacu.
Tania yongereye uburyohe Kanama k’Umuganura kuko yavutse tariki ya 8/8 mu gihe mukuru we KAYISHEMA RICA TIANA we yavutse 2/8.”