Umwarimu wo mu mashuri yisumbuye muri Nigeria yashyize ahagaragara ifoto y’urwandiko rutangaje yahawe n’umwe mu banyeshuri be.
Umunyeshuri, mu ibaruwa ye, yavuze ko amukunda byimazeyo kandi amwinginga ngo amuhe amahirwe yo kumwereka urukundo rwe, Umwana muto yakomeje kwinginga umwarimu ngo yirengagize imyaka ye ahubwo yibande ku rukundo amakunda.
Umwana w’umunyeshuri mu ibaruwa yandikiye mwarimu we yagize ati “Ibi bishobora kugutungura, ariko buri jambo ryose mvuze ndarizirikana. Ku munsi wa mbere nkubona ku ishuri, byasaga nkaho bimwe mu bice by’ubwonko bwange bitakoraga neza! , gusa bisa nkibyatangiye gukora”.
“Buri gihe iyo nkobonye, biba bimeze nk’umwotsi uri gucucumuka mu maso yanjye. Ubwiza bwawe burandwaza cyane. N’ubwo nkiri mu mashuri yisumbuye, ariko mfite imipango yo kuzaba umugabo w’umukire.
“Nzi ko uzavuga ko ndi umwana muto, ariko reka nkubwire ko iyo ukunda, imyaka nta cyo iba ivuze. Ndumva nta cyo maze kubera ko mpora ntekereza kuri wowe pee.”
“Buri gihe iyo mpfunze amaso yange, mbona ishusho yawe. Ndakwinginze uzite ku byo ngusaba maze umpe ikintu cy’ingirakamaro”.
Abandi banyeshuri bavuga ko uyu mwana yasariye umwarimu umwigisha ku buryo rimwe na rimwe ajya anarwara .
Gusa uyu mwarimu utari uzi urwo umunyeshuri we amukunda, yaratunguwe cyane ndetse biba ngombwa ko abisangiza ku mbuga nkoranyambaga kugirango agirwe inama.