Nyuma yaho Ikipe y’Igihugu ya Argentine itwaye igikombe cy’isi cya 2022 , itsinze ubufaransa ku mukino wa nyuma ,ndetse bikanongerera kurushaho igikundiro Lionel Messi ,ibyishimo biracyari byose kuba nyagihugu ba Argentine kugera no kubana bato.
Ikinyamakuru ESPN cyashyize amashusho mato ku rubuga rwa twitter kigaragaza ,uburyo abana bo muri iki gihugu bari kwizihiza amasabukuru mu buryo budasanzwe, ,ni amashusho agaragaza abana bambaye imyambaro ya Argentine ,hari umukobwa uri imbere yabo afite igisa nk’igikombe cy’isi barikukishimira.
Mu mashusho uyu mwana w’umukobwa uba ufite igisa nk’igikombe cy’isi Argentina yatwaye ,aba yambaye neza igishora cy’umukara gisa neza nk’icyo n’ubundi Messi yambitswe aterura igikombe cy’isi ,ndetse abandi barikuruhande barikumwishimira nk’uko byagenze neza ubwo Lionel Messi yahabwaga igikombe.
Ni amashusho yakoze ku mutima benshi ndetse bamwe banyuze ahatangirwa ibitekerezo bashima umuhate Lionel Messi yagize mu guhesha ishema Igihugu ndetse bikagera no kubana ,bakaba basha kwishimira isabukuru mu nsinzi ye.
Argentine yatwaye igikombe cy’isi ku itariki 18 Ukuboza 2022 ,itsinze ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa.