Mu myaka ibiri ishize nibwo umunyamakuru yasuye umuryango ufite abana bavukanye uburwayi aho benshi mu baturanyi babavugaga nabi bityo bigatera umubyeyi wabo ipfunwe akabahisha mu nzu igihe cyose .
Mu kubyara abana bafite uburwayi umugabo yaje ku musigira abana wenyine ubuzima bukomeza kuba bubi mu gihe yareraga abana wenyine kandi nawe ubwe nta bushobozi buhagije yarafite bityo mu gihe yagiye gushaka icyo bafungura bigatuma asiga afungiranye abana mu nzu.
Kuri ubu abana bari bamaze imyaka ibiri bari mu ishuri nk’abandi bana ndetse baranakuze kuburyo ubona bishimiye kubana n’abandi bantu .Ni mu gihe mbere bari bonyine bityo bikomeje gushimisha umubyeyi ubabyara kubona barakuze ndetse barabonye ubuvuzi bubafasha kugenda nk’abandi bana.
Akomeza ashimira abamufashije kubona aho gutura heza bizamufasha kurera abana neza ndetse cyane cyane ashimira abafashije abana mu kwiga .