in

Abana bato cyane bagaragaje urukundo rudasanzwe bafitanye.

Abana bato cyane bagaragaje ko bakundana mu buryo budasanzwe, nyuma yo guhurira kwa muganga bombi barwaye kanseri.

Aba bombi bafite imyaka itatu! Umuhungu yitwa Mack Poter naho umukobwa akaba yitwa Payson Altice. Bwa mbere bahuriye kwa muganga bajyanwe kuvuzwa kuko bose bafite uburwayi bwa kanseri. Bahuriye ku bitaro by’abana bizwi nka ‘Phoenix Children’s Hospital’ biherereye Arizona muri Amerika. Bagihura ngo barakundanye mu buryo bukomeye barakina ndetse baranasabana.

Nyuma yo kuva kwa muganga bageze iwabo, urukundo rwakomeje gufata indi ntera ndetse ku muhungu biba ibindi bindi nk’uko nyina yabisobanuye ati: “Buri gitondo ikibazo cye cya mbere cyahoraga ari nzakina na Payson ryari? Urukundo rwabo rwatumye ababyeyi babo bamenyana kuko buri umwe yahoraga yishyuza undi ababyeyi. Cyakora ngo kubo batuye mu gace kamwe, ababyeyi babo bafashe umwanzuro wo gutegura umunsi wo kongera kubahuza bawushyira tariki 11Kanama 2021 baje guhura maze gukora ibirori byakataboneka.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uko byagenze nyuma yo guhura ku nshuro ya mbere kuva bakundanira kwa muganga. Bisa n’aho umukobwa [Payson] yaje kumutegerereza hafi y’iwabo. Aba yambaye agakanzu n’udukweto tugufi. Umuhungu [Mack Poter] aturuka hirya afite indabo, maze uwari waherekeje umukobwa akabaha rugari agakura telephone mu mufuka agatangira gufata amashusho.

Mack Poter n’urugwiro rwinshi araza akabanza agaha ururabo umukunzi we Payson nawe akabanza kurwitegereza maze nyuma atazuyaje afata umwanzuro agahobera cyane Mack Poter warumaze kumuha ururabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byinshi wamenya kuri Thé Vert ifasha kurinda indwara zikomeye

Ibyo wa Mukobwa wakoranye ubukwe na Rocky yamubwiye ku isabukuru ye