Minisitiri wungirije ushinzwe uburezi n’ikoranabuhanga mu gihugu cya Tanzania yatangaje ko abana b’abakobwa barenga ibihumbi ikenda batewe inda bakiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Mu gihugu cya Tanzania gihereye muri Afurika y’uburasirazuba , icyi gihugu cy’ugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri ku ntebe y’ishuri.
Kuwa kane ubwo Omany Kipanga Minisitiri wungirije ushinzwe uburezi n’ikoranabuhanga muri Tanzania yaganiraga n’itangazamakuru mu mugi wa Dodoma yatanga ko icyi gihugu mu mwaka umwe abana b’abakobwa 9011 batewe inda bakiri mu mashuri yisumbuye ndetse n’abanza.
Minisitiri Kipanga yavuze ko abana b’abakobwa 1154 batewe inda ubwo bigaga mu mashuri abanza, n’aho abakobwa 7457 batewe inda ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye. Minisitiri Kipanga yakomeje avuga ko abakobwa 1692 bagarutse kwiga nyuma yo kubyara.
Abana b’abakobwa barenga 9000 batewe inda bakiri mu mashuri!
Subscribe
Login
0 Comments
Oldest