Abakuze batazi gusoma no kwandika bagiye gutangira kwiga muri Nzeri.
Minisiteri y’Uburezi (MNEDUC) ihamagarira abakuze batazi gusoma no kwandika, kwihutira kwiyandikisha ku biro by’akagari batuyemo kugira ngo na bo bazatangire kwiga kuva tariki 25 Nzeri 2023.
Abiga gusoma no kwandika bakuze bahamya ko bibagirira akamaro.
Umukozi ushinzwe imyigire y’abakuze muri MINEDUC, Mbabazi Olivier agira ati “Mu turere hose abagomba kwitabira amasomero y’abakuze, intonde zabo zirimo kunozwa ku buryo bazatangirana n’abandi muri uku kwezi kwa Nzeri.”
Mbabazi avuga ko abashaka kwiga mu masomero y’abakuze biyandikisha binyuze mu bukangurambaga bukorerwa muri buri kagari, bukozwe n’abayobozi b’Utugari, Imidugudu, uhagarariye uburezi mu Murenge(SEI) ndetse n’umukuru w’Isibo.
Avuga ko iyo bamaze kwiyandikisha, basabwa kugana amasomero abegereye mu midugugu no mu tugari batuyemo.
Abakuze bo ntabwo bajya kwigira ku mashuri asanzwe, ahubwo amasomero yabo ni ibiro by’umudugudu cyangwa akagari batuyemo, mu nsengero, ariko hakaba n’amasomero yabo akorera ku bigo by’amashuri cyangwa ahandi hateganyijwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge, hakamenyeshwa abiyandikishije bari muri gahunda yo gukurikirana uburezi bw’abakuze.
Mbabazi avuga ko abakuze biga gusoma, kwandika no kubara, bakaba bafite imfashanyigisho zihariye zijyanye n’icyiciro cyabo zigizwe n’ibitabo byihariye.
Avuga ko bahabwa ubumenyi bw’ibanze, bakabusanisha n’imibereho yabo ya buri munsi ibafasha kwiteza imbere no kubana neza n’abandi aho batuye.
Iyo bamaze kwiga banakora ibizamini nk’abandi banyeshuri basanzwe, kugira ngo basuzumwe ko bageze ku ntego yabo, abatsinze bagahabwa impamyabumenyi.
Abarangiza kwiga ubu burezi bw’abakuze akenshi ni bo bagirwa abayobozi b’imidugudu, abajyanama b’Ubuzima, abahinzi cyangwa aborozi bashoboye uwo murimo, nk’uko bitangazwa n’Ikigo gisesengura gahunda za Leta cyitwa IPAR.