Abakunzi ba Rayon Sports bashobora kuba bamukize! Rwatubyaye Abdul yabwiye abayobozi be ijambo rikomeye ariko ryishimiwe n’abakunzi ba Rayon Sports
Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul, yamenyesheje ubuyobozi ko ashaka gutandukana n’iyi kipe mu kwezi kwa mbere.
Uyu ni umwaka wa kabiri ikipe ya Rayon Sports imaze isinyishije Rwatubyaye Abdul ariko mu mwaka wa mbere ntakintu yamariye iyi kipe kuko yamaze igihe arimo kwishakisha bitewe n’imvune yasinye afite.
Mu minsi micye ishize nibwo Rwatubyaye Abdul yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, abumenyesha ko mu kwezi kwa mbere ashaka gutandukana nayo akajya gushakira ahandi.
Ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha benshi bazaba barangije amasezerano barimo n’uyu myugariro ndetse n’abandi bakomeye barimo umuzamu Hakizimana Adolphe, Joachiam Ojera, hamwe n’abandi batandukanye bari mu mwaka wabo wa nyuma.