Rayon Twifuza fan club basuye myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel wabazwe ukuboko, bamubwira ko bamuhoza ku mutima, na we biramushimisha cyane.
Ni igikorwa bakoze kuri iki cyumweru tariki 26 Gasyantare 2023 ku Kimironko aho Samuel atuye.
Bamusuye bamushyiriye impamba yo kumufasha mu burwayi bwe ndetse banamugenera ibahasha yarimo amafaranga yo kumufasha muri iki gihe.
Tariki 7 Ukwakira 2022 nibwo Ndizeye yacomotse urutugu mu mukino wa ½ cy’igikombe cya ’Made in Rwanda Tournament’, wahuzaga Musanze FC na Rayon Sports.
Iyi mvune yakomeje kuyikiniraho ahabwa ubufasha bw’ibanze, ariko aza kuyitoneka ku mukino batsinzwemo na APR FC 1-0, aho yavuye mu kibuga bigaragara ko urutugu rwacomotse.
Tariki 21 Mutarama 2022, nibwo Samuel Ndizeye yabazwe urutugu. Mbere yo kubagwa, Ndizeye ni umwe mu bakinnyi bari bamaze iminsi bitwara neza muri Rayon Sports, aho yatowe nk’Umukinnyi mwiza w’Ukwakira 2022.
Mugenzi Daniel, Perezida wa Rayon Twifuza yabwiye Rwandamagazine.com ko bahisemo gusura Samuel Ndizeye kuko ari umwe mu bo abanyamuryango bahisemo kandi bigahurirana n’uko yabazwe.
Samuel Ndizeye we yavuze ko byamushimishije cyane kuba abagize Rayon Twifuza bamusuye, anavuga ko mu minsi mike iri imbere abafana bazongera kumubona mu kibuga.