in

Abakunzi ba Rayon Sports babonye umutoza Mohamed Wade akora ibyo bifuza bashimye umukinnyi umwe gusa wari warimwe umwanya burundu na Yamen Zelfani

Ntabwo bashimye Moussa Essenu na Ojera! Abakunzi ba Rayon Sports babonye umutoza Mohamed Wade akora ibyo bifuza bashimye umukinnyi umwe gusa wari warimwe umwanya burundu na Yamen Zelfani

Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yesuranye n’inyenyeri z’iburasirazuba ‘Etoile DE L’EST’, umukino urangira Rayon Sports ibonye intsinzi y’ibitego 2-1 bigoranye cyane abafana batahana ibyishimo baherukaga ku mukino wa mbere batsinda Gasogi United.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye neza umupira wo guhererekanya nkuko Rwatubyaye Abdul yari yabitangaje avuga ko uyu mutoza usigaranye ikipe ari umutoza ukunda gukina kurusha Yamen Zelfani. Ikipe ya Rayon Sports nubwo yatsinze 2 gusa ariko bitewe n’umupira yakinaga wabonaga ko yari ikwiye gutsinda byinshi ariko biranga.

Abakunzi ba Rayon Sports bishimiye umuzamu Simon Tamale nyuma yo kwimwa umwanya n’umutoza wari mukuru Yamen Zelfani ariko yaje kwerekana ko ari umuzamu ushobora no kuba uwa mbere nyuma yo kujya akora ibintu bidasanzwe muri uyu mukino abafana bakabyishimira cyane.

Nubwo uyu muzamu yishimiwe cyane, Mousssa Essenu na Joachiam Ojera ntawatinya kuvuga ko nabo bakinnye neza cyane ndetse banahesha intsinzi Rayon Sports itaherukaga.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa Televisiyo yarokotse impanuka ikomeye cyane y’imodoka yakoze mu ijoro

Enye za mbere Rayon Sports yazigezemo: Uko urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ruhagaze nyuma y’uko umutoza wa mbere yirukanwe