in ,

Abakunzi ba FC Barcelona bazamukumbura: Kapiteni wa FC Barcelona yatangaje inkuru iteye agahinda ku bakunzi biyi kipe

Umukinnyi w’umunyabigwi mu ikipe ya FC Barcelona akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Espane yamaze gutangaza inkuru itari nziza ku bakunzi b’ikipe y’i Catalonia.

Sergio Busquets umukinnyi watanze byose yari afite kuva akiri muto cyane kugeza akuze abikorera ikipe ya FC Barcelona yamaze gutangaza ko atazongera gukinira ikipe yamuhaye byose yifuzaga mu buzima bwe uyu mwaka w’imikino nurangira gusa mu by’ukuri agiye nk’umugabo kuko ibyo yagomba gutanga byose n’imbaraga ze zose yabihaye iyi kipe.

Sergio Busquets ukomoka mu gihugu cya Espane akaba na kapiteni w’i kipe y’igihugu cyayo afite imyaka 34 y’amavuko akaba yarahesheje ibihembo bitandukanye ikipe ya FC Barcelona harimo ibikombe bigera kuri 30 byose mu mikino 700 yayikiniye.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ukuntu tuba turwanira kujya yo burya ni nko mu kuzimu” abantu batewe agahinda n’umunyarwanda warasiwe muri Amerika bituma n’abahakundaga bahanga urunuka nyuma yo kumenya icyo yazize

Mu mukino waraye uhuje Real Madrid na Manchester City se wa Erling Haaland yajyanwe intambike nyuma y’ibyo yakoreye abafana ba Real Madrid