Coca Cola itunganya Sprite yatangaje ko guhindura icupa biri muri gahunda yo kurengera ibidukikije kuko irishya rizaba rishobora gukorwamo ibindi bintu ntiryangize ibidukikije.
Umuyobozi muri Cola Cola ushinzwe guhanga udushya, A.P. Chaney, yatangaje ko izi mpinduka ziri mu zikomeye zikozwe kuri Sprite.
Ati “Yewe na sosiyete zikomeye kandi zifite amateka muri iki gihe birasaba ko zihindura kugira ngo zijyane n’ibigezweho.”
Muri Amerika, amacupa y’umweru azatangira gukoreshwa guhera ku wa 1 Kanama uyu mwaka, ibintu bizakomeza no mu bindi bice by’Isi.
Sprite ikorwa mu ndimu. Ni ikinyobwa kidasindisha cyatangiye gukorwa mu 1961 ndetse ubu gicuruzwa mu bihugu birenga 190 ku Isi.