in

Abakunze Prison Break bari gutegurirwa ikindi gice gishya cy’iyi filime yabaye ikiyobyabwenge mu batari bake

Abakunze Prison Break bari gutegurirwa ikindi gice gishya cy’iyi filime y’uruhererekane imaze imyaka 18.

Sosiyete ya Hulu iri mu biganza bya Walt Disney yatangiye umushinga wo gutunganya igice gishya cya filime Prison Break cyanditswe na Elgin James wakoze filime zirimo; Mayans M.C,The Outlaws, Little Birds n’izindi.

Amakuru agera kuri Deadline avuga ko iki gice gishya kiri gukorwa kitazibanda ku bavandimwe babiri, Michael Scofield (Wentworth Miller) na Lincoln Burrows (Dominic Purcell), nk’uko byari bimeze mu bice byabanje muri iyi filime ya Fox.

Iyi Prison Break nshya yatangiye gukorwaho nyuma y’ibiganiro Elgin James (wanditse iki gice gishya) yagiranye na sosiyete zirimo 20th Television na Disney Television Studio, zakoze ibice byabanje.

Elgin James kandi azakorana n’abahanze iyi Prison Break barimo Paul Scheuring, Dawn Olmstead, Marty Adelstein na Neal Moritz.

Uyu Elgin James wazanye igitekerezo cy’uyu mushinga mushya wa Prison Break niwe nyiri filime y’uruhererekane yise Mayans M.C yasohotse mu 2018.

Prison Break ifite seasons eshanu, igitangizwa bwa mbere mu 2005 yagarukaga ku nkuru ya Michael Scofield [ubusanzwe witwa Wentworth Miller] wateguye umugambi wo gukora icyaha ashaka uko yafungwa kugira ngo agere ku mugambi wo kuzatorokesha umuvandimwe we, Lincoln Burrows ( ubusanzwe witwa Dominic Purcell) wari ufungiwe muri gereza yaranakatiwe igihano cy’urupfu ku cyaha cyo kwica musaza wa Visi Perezida.

Nyuma yo kugera muri gereza asanga inzira yateguye zitandukanye n’ukuri kw’ibyo yibwiraga, birangira umugambi we wiyongeyemo abandi bantu benshi.

Iyi filme y’uruhererekane igaragaza ubuhanga n’amayeri akomeye mu bijyanye no gutoroka uburoko, izwiho kuba yarakumiriwe muri gereza zisaga 13 zitandukanye hirindwa ko yakwereka abafite uwo mugambi bakigiramo uburyo bawusohoza.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Umutoniwase Rosine! Umwana w’imyaka 8 yacitse abavandimwe be agwa mu cyobo cyacukuwe n’iwabo ahita apfa

Luis Díaz yatanze ubutumwa ku byihebe byashimuse se