Abakundana barajyana:umukecuru n’umusaza bari bamaranye imyaka hafi 80 bakundana bapfiriye rimwe inkuru yabo yakoze benci ku mitima.
Umukecuru bari batuye muri Amerika bombi bari bafite imyaka 100, bapfuye amasaha make atandukanye hagati yabo, nyuma yimyaka 79 bashakanye.
June na Hubert Malicote inkuru y’urukundo rwabo yarangiye mu cyumweru gishize nyuma y’imyaka hafi 80 barushinze, Nkuko umuhungu wabokandi Sam w’imyaka 76 yabivuze, aba bashakanye ’bagendeye rimwe.”
Aba bashakanye barwariye mu cyumbakimwe mu bitaro, aho bombi bamaze iminsi itanu barataye ubwenge, Ariko ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ku ya 30 Ugushyingo,Hubert yitabye Imana asinziriye. Kandi nk’uko Sam abivuga.
Nyuma y’amasaha 20, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku ya 1 Ukuboza, na June yarapfuye, Aba bombi Babyaranye abana batatu mu myaka yabo, bagira abuzukuru barindwi n’abuzukuruza 11.