Kuryama mwambaye ubusa bituma abakundana bagumya kwiyumvanamo ndetse ntibishishanye.
Dore impamvu zingenzi mukwiye kuryama mwembi mwambaye ubusa.
1. Byongera urukundo hagati yanyu
Kuryama mwambaye ubusa byongera kwiyumvanamo hagati y’abakundana. Kuryama mwegeranye bizamura ingano yumusemburo wa Oxytocin mu bwonko. Uyu musemburo ufasha ugira imbyiyumviro byiza kuwo muri kumwe cyangwa mukundana.
2. Ubushake ku mugabo
Ubushakashatsi bwakozwe na National Institute of Child Health and Development muri Kaminuza ya Stanford bwagaragajeko umugabo uryamye yambaye ubusa nta kenda k’imbere yambaye baba bafite amahirwe make yo kwangirika kw’intangangabo zabo kurusha abarara bambaye. Kuberaho uko intangangabo zishyuha niko bishobora gutera ikibazo umugabo cy’ubugumba.
3. Kuryoherwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
Imibonano mpuzabitsina ni ngombwa kubashakanye ndetse ni n’imwe muri sport ituma umuntu aruhuka. Wowe n’umukunzi wawe igihe muryamye mutambaye mukora imibonano kenshi kuruta uko mwaba mwambaye imyenda rimwe na rimwe ibatera ubute kuyikuramo.
4. Kubyuka udafite umunaniro
Akenshi iyo waraye wambaye imyenda ubyukana umunaniro ndetse n’amavunane bitewe no kurara ubira ibyuya bitewe n’ubushyuhe. Bityo rero amafaranga waguraga ama pinjama wayabika ukazayaguramo ibindi.