in

Abakundana bagomba kurara ukubiri kubera iyi mpamvu ikomeye

Usanga hari abashakanye barara batonganira mu buriri cyangwa bagaterana imigongo bitewe n’uko umwe adashaka undi gusa abahanga bavuga ko mu buzima bw’abashakanye ari byiza kunyuzamo bakarara ukubiri.

Inzobere zigira inama abashakanye kurara ukubiri kuko bituma umwe atangira gukumbura undi bitewe nuko ari kwibona aryamye wenyine kandi yari amenyereye kuryamana nundi muntu bityo bikabatera gukumburana.

Ushobora kuba ubasha kubyihanganira ariko bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwawe. Ikigo cyita ku buzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Centers for Disease Control and Prevention) cyatangaje ko gukanguka kenshi mbere y’amasaha arindwi cyangwa Umunani buri joro, byongera ibyago byo kurwara indwara zirimo diabetes, umutima, imyanya y’ubuhumekero ndetse n’indwara itera kwibagirwa.

Wendy Troxel, inzobere mu bya siyansi y’imyitwarire ya muntu, akaba yarananditse igitabo “Sharing the Covers” kigira inama abakundana uburyo baryama neza, avuga ko gukangurwa bigira ingaruka ku byiyumviro bya muntu, kwihangana, uburakari n’impuhwe ugirira mugenzi wawe n’abandi bantu muri rusange.

Umwarimu mu ishami ry’imiti ifasha abantu kubona ibitotsi, muri kaminuza ya Harvard ishami ry’ubuvuzi, Rebecca Robbins we yavuze ko kuryama nabi bitera umunabi bigatuma umuntu atabasha gushyira mu gaciro ngo yakire ibitekerezo cyangwa imyitwarire ya mugenzi we atemeranya na yo.

Rebecca Robbins yavuze ko kuryama nabi bigira uruhare mu guteza indwara y’agahinda gakabije, guhangayika n’ibindi byinshi bituma hazamo agatotsi hagati yawe n’umukunzi wawe.

Ibi bishobora gutuma uwo mubana arambirwa ndetse hari aho bijya biba isoko yo gutandukana burundu kuko umwe yananiwe kwihanganira ingeso za mugenzi we. Igihe uwo mukundana agaragaje izi ngeso ibyiza ni kurara mu bitanda n’ibyumba bitandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe na Wendy Toxel na bagenzi be bugaragaza ko umuntu waruhutse neza aganira neza, aba yishimye, ashyira mu gaciro kandi aba agaragara neza. Kurara ku bitanda bitandukanye bituma murushaho kwishima, kutinubirana, bikanatuma mugirana ibihe byiza igihe mwongeye kuryamana cyane mu gihe cyo kuruhuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isabukuru nziza Rukundo rw’ubuzima bwanjye! – Amagambo Umufasha wa Yannick Mukunzi yamubwiye ku isabukuru ye

Yolo The Queen akomeje kuvugisha abatari bake nyuma yo kumubona atarazana amataye (Ifoto)