in

Abakunda ikipe y’igihugu Amavubi bashimye uburyo Kapiteni wayo, Bizimana Djihad yifatiye ku gahanga umunyamakuru wamubwiye ko u Rwanda atari igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru – VIDEWO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024, ubwo ikipe y’igihugu Amavubi iri kubarizwa muri Côte d’Ivoire, yari isoje imyitozo, maze Kapiteni Bizimana Djihad n’umutoza Frank Spittler bagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Umwe mu basabye ijambo ni umunyamakuru wabajije Bizimana uko yumva we na bagenzi be bazitwara ku mukino kandi baturuka mu gihugu kitari icy’abanyamupira.

Ni umukino ugomba kubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, saa Tatu z’ijoro z’i Kigali.

Umwe mu basabye ijambo ni umunyamakuru wabajije Bizimana uko yumva we na bagenzi be bazitwara ku mukino kandi baturuka mu gihugu kitari icy’abanyamupira.

Djihad yamusubije ati “Uravuze ngo u Rwanda ntabwo ari Igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru, ariko ntabwo ntekereza ko na Bénin nayo ari igihugu cyiza kuri iyi ngingo. Uriya uzaba ari umukino buri wese afite amahirwe 50/50. Ntaho bihuriye no kuba twaba tugiye gukina na Maroc cyangwa ahandi. Turiteguye ibindi tuzabireba nyuma y’umukino.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Giti mu jisho arumva! Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yageneye ubutumwa abahanzi bakora indirimbo zuzuyemo ibitutsi byuzuye ikinyabupfura gike

Iyi myambaro urayibona ute? Dore imyambaro ibereye ijisho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi agiye guserukana mu kibuga -Amafoto