Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda nshya izagenga amasaha yo gufunga utubari, utubyiniro na restaurants guhera ku wa 10 Ukuboza 2024 kugeza tariki 5 Mutarama 2025. Iki cyemezo kiri mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka mu mutekano no mu buryo buboneye.
Nk’uko byemejwe mu 2023, ibikorwa bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, naho ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu bifunge saa Munani z’ijoro. Ibi bigamije kunoza imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro, gukumira urusaku, no gushyigikira gahunda yo kurwanya ubusinzi mu rubyiruko.
Iyi gahunda igaragaza intego ya Leta yo guha umudendezo abaturarwanda no gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano mu masaha y’ijoro.