Nyuma y’uko hari haciyeho iminsi bivugwa ko muri Ferwafa haba harimo uburiganya bikanashingira ku kibazo cya AS muhanga na Rwamagana, kuri uyu wa kane taliki ya 23/06/2022 hari abakozi ba ferwafa batawe muri yombi.
Mu batawe muri yombi harimo Muhire Henry umunyamabanga wa Ferwafa, Nzeyiman Felix wari ushinzwe amarushanwa ndetse n’umusifuzi Javani abo bose bakaba batawe muri yombi.
Nkuko RIB ibyemeza, aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Rwezamenyo Na nyarugenge ahazwi nka La galette kugira ngo bakurikirwanweho ibyaha bakekwaho aribyo;
Ibyaha bashinjwa harimo guhimba, guhindura cyangwa se gukoresha inyandiko mpimbano akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 276 bakaba bahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 5_7 hakiyongeraho ihazabu iri hagati ya miliyoni 3-5 cyangwa kimwe muri ibyo iyo babihamijwe n’urukiko.
Ikindi cyaha bakekwaho ni ukugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, icyaha gihanwa n’ingingo ya 17 mu gitabo gikumira ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga.
Ikindi ni guhindura amakuru muri mudasobwa batabyemerewe bikaba bihanwa n’ingingo ya 18 mu gitabo cy’ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga.
Ibi byaha iyo babihamijwe bahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ndetse n’imyaka ibiri ndetse hakiyongeraho ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu.
Iperereza riracyakomeje.