in

Abakozi 8 bakora mu rugo rwa Davido bahishuye icyateye urupfu rw’umwana we Ifeanyi

Umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi muri leta ya Lagos, SP Benjamin Hundeyin, yemeje ko abakozi umunani bo mu rugo rw’umuririmbyi Davido bazanywe kubazwa nyuma y’umuhungu we Ifeanyi wapfuye arohamye muri pisine.

Ku wa mbere, tariki ya 31 Ukwakira, Ifeanyi wujuje imyaka itatu ku ya 20 Ukwakira, yarohamye muri pisine yo mu rugo rw’umuririmbyi ruri ku Kirwa.

SP Hundeyin yavuze ko umunani mu bakozi bo mu rugo bazanywe no kubazwa uyu munsi ku ya 1 Ugushyingo.

Yavuze ko nyuma y’iperereza, abasanze badafite uruhare mu byabaye bibabaje bazarekurwa mu gihe abahamwe n’icyaha bazagumana na polisi kugira ngo hakorwe iperereza.

Nk’uko amakuru  abivuga Ifeany yari ari murugo atembera nk’ibisanzwe nuko hagera igihe baramubura bashakisha mu rugo hose hafi iminota igera kuri 20 n’ibwo umuzamu yaje kureba kuri pisine agasangamo Ifeany yarangije gupfa.

Ntamuntu wigeze amenya uburyo uyu mwana w’umuhungu   yinjiye muri pisine.

Bavuga ko Davido na Chioma bagarutse bava mu rugendo rwabo bakakirwa n’inkuru y’inshamugongo ivuga ko umwana wabo yapfuye.

Davido akibimenya yirutse nkumusazi akuramo ye yo hejuru ashaka kwirukira mu muhanda ariko baramufata, we n’umugore we Chioma kwakira ko umwana wabo yitabye Imana byarabananiye.

Umurambo w’umwana wajyanywe mu buruhukiro kandi  hazakorwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Inshuti zose, abakorana na Davido ndetse n’imiryango babujijwe gusura Davido aho we na Chioma bafungiwe kugirango babone akanya ko kwitekerezaho.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nta soni zikibaho pe irebere amashusho ateye isoni abakundana bafashwe bari gusambana bateruranye ku muhanda(video)

Urukweto Adidas yashyize hanze ruzajya rwambarwa n’ifarasi ruri kuvugisha benshi