in

Abakozi 6 mu 8 bakora mu rugo rwa Davido barekuwe mu gihe 2 bari kumwe n’umwana bafunzwe

Ubuyobozi bwa polisi mu mugi wa Lagos bwafunze babiri mu bakozi umunani bo mu rugo rw’umuririmbyi Davido batumiwe kugira ngo babazwe ikibazo cy’urupfu rw’umuhungu we w’imyaka itatu, Ifeanyi.

Ku wa mbere, 31 Ukwakira, umwana muto yarohamye muri Pisine mu rugo iwabo.

Nyuma y’ibyo ikinyamakuru LIB cyatangaje ko umunani mu bakozi bo mu rugo rwa Davido, batumiwe kubazwa ibyerekeranye urupfu rw’umwana aho hari ku wa kabiri 1 Ugushyingo.

Aganira na LIB, umuvugizi w’igipolisi cya leta ya Lagos, SP Benjamin Hundeyin, yavuze ko nyuma y’ibibazo bikomeye, batandatu mu bakozi bo mu rugo bararekuwe mu gihe umutetsi n’uwareraga umwana bafunzwe.

Amakuru avuga ko ubwo umwana yarohamaga yari kumwe n’umurera ndetse n’umutetsi wari waje abayungaho aho bari bari.

Umutetsi n’urera umwana baje gusiga umwana wenyine aho baje kugaruka baramura aho yaje kubonwa n’umuzamu w’urugo muri Pisine.

Kugeza ubu Umutetsi n’uwareraga umwana baracyafunzwe mu gihe abandi bakozi 6 bamaze kurekurwa.

 

 

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Clement wa Knowless yerekeje muri Amerika kubera impamvu ikomeye

Abajura baragwira; Yatorotse kuri Polisi asiga yibye amapingu ahita ajya no kuyagurisha