Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye umugabo witwa Busyete wavuze ijambo ‘Kabaye’, abakoresheje ibiganiro uwo mugabo bashobora gukurikiranwa nk’uko bitangazwa n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga.
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye umugabo witwa ‘Busyete’ akaba ari we wavuze ijambo ryamamaye mu banyarwanda “Kabaye.”, uyu mugabo asanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe.
Amashusho y’uyu mugabo yakanguye abaharanira uburenganzira bwa bantu bafite ubumuga, aho bavuga ko ayo mashusho aba agamije kwinjiriza abayasohoye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga (NUDOR), Jean Damascene Nsengiyumva yagarutse ku rugero rwa Busyete wagaragaye mu mashusho avugamo kabaye.
Iyu munyamabanga avuga ko bitabaje inzego zisanzwe zifite mu nshingano gukurikirana abakekwaho ibyaha nka RIB mu rwego rwo kugira ngo ikurikirane abo bantu bakora ibyo ku bw’inyungu zabo bwite.
Ati “Mu byo twagaragaje dutecyereza ko bishobora kuba bigize ibyaha kugira ngo urwo rwego rudufashe gukurikirana ibigize icyaha muri iyi migenzereze.”
Yakomeje anatanga ingero kuri Busyete wakoreshejwe ari kunywa inzoga akavuga amangambure
Ati:“iby’ejobundi bya Busyete byazamuye byinshi aho tubona noneho abantu bararengereye batangiye kuvugisha amangambure umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe.”
Ibyo byose byakozwe n’imiryango irengera uburenganzira bw’abafite ubumuga ngo bigamije guhwitura, gusa ngo hari n’ibihano ku bahamwe n’ibyo bikorwa bahanishwa igihano gisumba ibindi mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Evariste Murwanashaka nawe wo mu mpuzamiryango avuga ko ufata umuntu ufite ubumuga akamuha ibisindisha akamukoresha, ahanishwa igifungo cya burundu.