in

Abakobwa bigize amashyano bakomeje kuzengera abaturage babambura utwabo ku ngufu

Si kenshi cyane hakunzwe kuvugwa abakobwa bijandika mu bikorwa by’urugomo,  gusa i Musanze ho abakobwa bakomeje kujujubya abaturage.

Mu karere ka Musanze haravugwa agatsiko k’abakobwa bishyize hamwe bagatega abaturage bakabambura ibyabo bakoresheje imbaraga.

Ibi bibera mu gasantere ka Kabaya mu murenge wa Muhoza,  mu karere ka Musanze, aho ngo abo bari bamaze guzengereza abo baturage.

Abo bakobwa bishyize hamwe ngo bashake amaramuko,  gusa ariko uburyo bashakamo amaramuko ntago ari bwiza dore ko ngo banakubita abanze kubaha ibyo babatse.

Abaturage bo muri iyo santere bavuga ko urengeje saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) adashobora kunyura muri iyi santere.

Abo baturage bakomeza bagaragaza ko babona Leta ikwiye kubafasha ikajyana abo bakobwa mu bigo ngororamuco ndetse ikabafasha kubona icyo bakora.

Umukuru w’Umudugudu wa Kabaya na we avuga ko iri tsinda ry’aba bakobwa ari ryo ryambura abaturage ndetse akongeraho ko na bo nk’ubuyobozi bw’Umudugudu bananiwe kurandura iki kibazo.

Ni abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 11 na 16 banavuga ko bamaze kwangirika ku buryo batabasha gusubira ku ishuri.

Icyakora aba bana bavuga ko nta babyeyi bafite kandi ko bashatse ubuzima bakabubura bagahitamo kuza kuba ku muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier auvuga ko ikibazo cy’aba bana gifitanye isano n’ibibazo biri mu miryango ariko ko ubuyobozi butavuga ko bwananiwe kugikemura ari na yo mpamvu bagiye kugikemura ku bufatanye n’izindi nzego.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko gusubiza aba bana mu mashuri bizanatuma aba bana bahabwa indangagaciro zikwiye Umunyarwanda ku buryo n’iyi myifatire bavugwaho yabavamo burundu.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ku myaka 12 yabyaye umwana w’umuhungu kandi neza atabazwe

Ubuhamya bw’umugore warokowe n’umugabo we amuhishe mu mutiba w’inzuki, bwakoze ku mitima ya benshi.