in

Abakobwa biga muri kaminuza barwanye inkundura bapfa umugabo.

Abanyeshuri babiri bo muri kaminuza yigisha ibijyanye na Tekinike mu mujyi wa Accra muri Ghana bafashwe amashusho barwanira umugabo ku karubanda.

Nk’uko amakuru abitangaza, aba bombi bahuye bagiye kureba uyu mugabo bakunda bose ariko batazi ko abatendeka.

Ikinyamakuru Atinkanews cyatangaje ko uyu mugabo aba banyeshuri barwaniye yajyaga abaha buri kimwe,bose ababwira ko abakunda nyamara abatendeka.

Bivugwa ko bari bagiye kureba uyu mugabo maze batangira guterana amagambo, yatumye bahita bafatana batangira kurwana ,ubwo bamenyaga ukuri.

Mu mashusho agaragaza aba bakobwa barwana inkundura,ngaho imigeri ndetse ningumi. Umwe muri aba bakobwa yagaragaye apfuragura imisatsi ya mugenzi nubwo ntacyo byakemuye aho byasabye abahisi n’abagenzi guhurura bakaza kubakiza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yakoranye ubukwe n’ifoto y’umukunzi we.

Live #Afrobasket: Rwanda 🇷🇼 vs Cape Verde 🇨🇻