in

Abakobwa 2 b’impanga bapfuye bazize imiti gakondo bahawe babeshwa ko yongera amabere

Abana babiri b’abakobwa b’impanga b’imyaka 17 bo mu gace ka Nkororo mu majyaruguru ya Tanzania, bitabye Imana nyuma yo guhabwa imiti n’umuvuzi gakondo yo kubongerera amabere kugira ngo bazabone abagabo, ikaza kubahitana.

Umuganga witwa Deogratius Mtaki wo ku Kigo Nderabuzima cya Dkt cyazanyweho aba bana, yavuze ko yabanje kwakira umurambo w’umukobwa muto ari we Butoya, nyuma aza no kwakira Bukuru we agitera akuka ariko arembye cyane, na we wahise yitaba Imana.

Umuyobozi w’Akarere ka Bariadi, Simon Simalenga yageze ahabereye aka kaga, anasaba Polisi guta muri yombi abafite aho bahuriye n’impfu z’aba bana b’abakobwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gatsibo: Umusaza yakubise umugore we ifuni iramuhusha ifata umuhungu we wahise uzibiranwa n’uburakari agahita yica uwo musaza nta guca ku ruhande

I Kigali, Umupasiteri yitwaje umupfumu mu rukiko aho yari ari kuburana ibyo aregwa, gusa umupfumu yaje gutahurwa n’umunyamasengesho ubundi amaguru ayabangira ingata muri kaburimbo