Abakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, APR FC na Rayon Sports ndetse n’umuryango mugari wa siporo mu Rwanda, bari mu bitabiriye umuhango wo gushyingura Bukuru Salum, umubyeyi wa Fitina Omborenga, Nshimiyimana Yunusu, Abuba Sibomana na Yamin Salum.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025, watangiriye mu rugo rwa nyakwigendera ku Mumena usoreza ku irimbi ry’abayisilamu i Nyamirambo, nyuma y’isengesho ryo gusabira uyu mubyeyi mu Musigiti wa Nyamirambo uzwi nko kwa Kadafi.
Bukuru Salum witabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere, ni umubyeyi wagiriye akamaro kanini ruhago y’u Rwanda kuko ari se wa Sibomana Abuba ukora nk’umutoza wungirije muri Gorilla FC, Yamin Salum wamenyekanye cyane muri Kiyovu Sports na Gasogi Unite, Fitina Omborenga wa Rayon Sports na Nshimiyimana Yunusu wa APR FC.
Bukuru yitabye Imana kandi nyuma y’igihe gito Omborenga na Nshimiyimana bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ni imikino izabahuza na Nigeria ku wa Gatanu, tariki 21 ndetse na Lesotho tariki ya 25 Werurwe 2024.
Mu gusezerera bwa nyuma kuri Bukuru, abakinnyi b’Amavubi bose bifatanyije na bagenzi babo, mu gihe ku Musigiti no ku irimbi aba APR FC na Rayon Sports na bo bari bahari ngo bakomeze gufata mu mugongo bagenzi babo.
Mu bandi bagaragaye harimo umutoza wa Rayon Sports, Robertinho ndetse n’abatoza bungirije ba APR FC, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, Team Manager wa APR FC, Maj. Kavuna Elias ndetse n’uwari ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri APR FC, Mupenzi Eto’o.
Aha kandi hari abakinnyi bakinira amakipe atandukanye muri shampiyona y’u Rwanda hamwe n’abakunzi bayo.


























