Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwateguye ko abakinnyi n’abatoza biyi kipe bagiye kujya mu Barabu kwitegurirayo umwaka utaha w’imikino.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023, biteganyijwe ko ikipe ya APR FC iratangira imyitozo. Ibi bivuze ko abakinnyi hafi ya bose iyi kipe izakoresha umwaka utaha w’imikino iraba yamaze kubakira.
Nyuma y’abanyampahanga benshi barimo kuvugwa muri APR FC, batangiye gushyirwa ahagaragara nubwo ubuyobozi bwo butaragira ikintu butangaza gusa biteganyijwe ko iyi kipe iratangira imyitozo ndetse ihita inashyira ahagaragara abakinnyi bose bashya ndetse n’abongerewe amasezerano.
Amakuru YEGOB twamenye kandi yizewe ni uko APR FC irakorera imyitozo iminsi micye hano mu Rwanda igahita yerekeza hanze y’u Rwanda gukomeza gukorerayo imyiteguro ya sezo 2023/2024 igiye kuza. Amakuru avuga ko ubuyobozi burimo guteganya mu gihugu cya Tunisia cyangwa Marocco ariko amahirwe menshi arayerekeza muri Marocco.
Umukinnyi wamaze kumenyekana wa mbere w’umunyampahanga ni Taddeo Lwanga ukomoka mu gihugu cya Uganda wageze hano mu Rwanda kandi mu masaha macye araba ari umukinnyi wa APR FC nyuma yo gutsinda ikizamini cy’ubuzima.