in

Abakinnyi n’abafana 25 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Inkuru ibabaje ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko abantu 25 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu ruzi rwa Kwa. Abapfuye barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru n’abafana bari bavuye mu mukino wabereye mu gace ka Mushie.

Nk’uko byemejwe na Renacle Kwatiba, umuyobozi wa Mushie, abandi bantu bagera kuri 30 barokotse iyo mpanuka.

Mu rwego rwo kubaha abahitanywe n’iyi mpanuka, hazabaho umunota wo kwibuka mbere y’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi uzahuza DR Congo na Sudani y’Epfo. Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu saa moya z’umugoroba, aho DR Congo izakira Sudani y’Epfo mu mukino wa gatanu wo mu itsinda B mu majonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Kugeza ubu, DR Congo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda B n’amanota arindwi, ikaba irushwa amanota atatu na Sudani ndetse n’inota rimwe na Senegal. Ku rundi ruhande, Sudani y’Epfo iri ku mwanya wa gatanu n’amanota abiri gusa mu mikino ine yakinnye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yarogewe mu birori byo gufata irembo! Umusore witwa Samuel yapfuye habura amasaha macye ngo asezerane n’umukunzi we – AMAFOTO

Ikipe ya Mukura VS imaze gutangaza ubutumwa butari bwiza kuri Mama Mukura wari urembeye mu bitaro bya Kabutare