in

Abakinnyi b’ikipe yo mu Rwanda bivumbuye basohoka mu kibuga ku munota wa 70 nyuma y’uko batsinze igitego kigaca inshundura umusifuzi akacyanga

Abakinnyi b’ikipe ya Amagaju FC basohotse mu kibuga ku munota wa 70 nyuma yo gutsinda igitego inshundura zigacika umusifuzi akaza kwemeza ko atari igitego.

Kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023, shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda yari yakomeje aho Heroes FC yari yakiriye Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 11.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 70, Amagaju FC yatsinze igitego maze inshundura ziracika umusifuzi wo hagati aza kucyanga bituma abakinnyi ba Amagaju FC basohoka mu kibuga umukino ugeze ku munota wa 70 aho byari bikiri ubusa ku busa.

Ikipe ya Amagaju ni imwe mu makipe yifuza kugaruka muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba buri gukora ibishoboka byose ngo ikipe izamuke.

Ivomo : Umunyamakuru Mihigo Saddam ‘Mkude’

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro: Umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo yitabye Imana

I Rusororo byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera kuri ba baturage 11 bagwiriwe n’ubwanikoro bw’ibigori – AMAFOTO