Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports ntabwo barimo kumvikana n’umukinnyi w’iyi kipe kubera ikintu ubuyobozi bwamukoreye bukabirengagiza.
Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe ikora imyitozo ariko muri iki cyumweru ni umunsi wa Kane bakora imyitozo ikomeye cyane ko muri iyi wikendi bafitanye umukino n’ikipe ya Police FC, umukino uraba utoroshye kubera ko ikipe ya Rayon Sports ikunda gutsinda Police FC biyigoye cyane.
Muri iyi myitozo abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports bagaragaramo ariko usanga hafi ya bose ntabwo bishimira rutahizamu Hertier Luvumbu Nzinga kubera ikintu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamukoreye abandi ntibabyishimire kandi bose ari abakinnyi b’iyi kipe kandi bayifasha.
Hashize iminsi muri Rayon Sports havugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe butarahemba abakinnyi umushahara w’amezi 2 ari nako abakinnyi bamwe na bamwe banga gukora imyitozo kubera batarahembwa. Muri uko kwanga gukora imyitozo Hertier Luvumbu yaje kwigumura ntiyongera gukora imyitozo ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports buca inyuma bumwishyura amafaranga yongera kugaruka.
Abakinnyi bandi nyuma yo kumenya ko Luvumbu yishyuwe, byarabababaje cyane ukurikije abo muganira ibyo bagenda batangaza. Nyuma y’uwo mubabaro ntabwo bawutura ubuyobozi ahubwo usanga bose baba batishimiye uyu mukinnyi ubuyobozi bwahaye umushahara kandi n’abandi bakomeza gushyira igitutu ku buyobozi ariko bugakomeza kubabeshya kugeza naho n’ukwezi kwa 3 kugiye gutangira.
Ibi byose biri kuba mu gihe ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura umukino uri Kuri uyu wa gatandatu n’ikipe ya Police FC ushobora kuyikura ku gikombe cyangwa igakomeza guhatana na APR FC ndetse na Kiyovu Sports.