Myugariro wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports, Mitima Isaac, Ngendahimana Eric na Ndekwe Felix bahanganiye igihembo cy’ukwezi kwa Mutarama 2023.
Mu kwezi gushize aba bakinnyi uko ari batatu bitwaye neza akaba ari nayo mpamvu nyamukuru bahigitse abandi kuri iki gihembo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Ngendahimana Eric, Mitima Isaac na Bavakure Ndekwe Felix bazavamo umwe uzegukana igihembo.
Umuzamu Hakizimana Adolphe ni we wegukanye igihembo cy’ukwezi kw’Ukuboza 2023, aho yari ahigitse abandi bakinnyi batandukanye ba Rayon Sports.