in

Abakinnyi batanu bavuga rikumvikana muri Rayon Sports basabiye Moussa Camara imbabazi imbere y’umutoza Haringingo Francis

Abakinnyi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Heritier Luvumbu Nzinga, Mitima Isaac, Mugisha Francois na Essomba Leandre Willy Onana bashyigikiye ko rutahizamu Moussa Camara yazajya ahabwa umwanya akabanza mu kibuga.

Hashize igihe havugwa ikibazo hagati ya Moussa Camara na Haringingo Francis Christian, bitewe n’uko uyu mutoza yima umwanya uyu rutahizamu kandi bigaragara ko arusha Musa Esenu ugirirwa icyizere buri munsi.

Nyuma y’uko Moussa Camara akuwe mu bakinnyi bakinnye umukino wa APR FC, akongera kwimwa amahirwe yo gukina na Gasogi United byatangiye gutera intonganya mu bafana ndetse no mu bakinnyi.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko abakinnyi bavuga rikumvikana muri Rayon Sports bagiriye inama umutoza Haringingo ko akwiye kujya ahitamo Moussa Camara imbere ya Musa Esenu uhabwa umwanya agasoza umukino nta gitego abonye cyangwa ngo atange umupira uvamo igitego.

Nta gihindutse ikibazo kiri hagati ya Moussa Camara na Haringingo Francis Christian gishobora gushyirwaho akadomo bitewe n’uko ubuyobozi n’abandi bakinnyi basabye impande zombi kumvikana bagasenyera umugozi umwe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bidasubirwaho hamenyekanye igihe Iraguha Hadji wa Rayon Sports azamara adakandagira mu kibuga nyuma yo kuvunikira ku mukino wa Gasogi United

Imibyinire itangaje ya Neymar arikumwe n’inkumi ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga -Videwo