Abakinnyi barenga batanu ba Rayon Sports barimo Rwatubyaye Abdul, Paul Were Ooko, Ndizeye Samuel, Mbirizi Eric na Mugisha Francois bakunze kwita Master bashyigikiye ko umutoza Haringingo Francis Christian azajya abanza mu kibuga umuzamu Ramadhan Awam Kabwili ku mikino ikomeye.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 7 Ukwakira 2022, mu mukino wa 1/2 cya Made in Rwanda, umuzamu Hakizimana Adolphe yafashije Rayon Sports gutsinda Musanze FC Penaliti enye kuri ebyiri, uyu munsi akaba yarakuyemo ebyiri zose.
Ku mukino wa nyuma wabaye tariki 9 Ukwakira 2022, ubwo Rayon Sports yatwarwaga igikombe na Kiyovu Sports iyitsinze ibitego bibiri kuri kimwe umuzamu Hakizimana Adolphe ntabwo yitwaye neza nk’uko bari babimwitezeho akaba yarinjijwe ibitego bibiri kandi bigaragara ko ari uburangare yagize.
Ubwo umukino wari urangiye abakinnyi n’abatoza baganiriye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele maze bumvikana ko badakwiye gucika intege ahubwo bakwiye gushyira imbaraga mu mikino ya shampiyona iri imbere.
Amakuru yizewe Yegob yamenye ni uko abakinnyi b’inkingi za mwamba muri Rayon Sports bifuza ko imikino ikomeye yazajya ihabwa umuzamu Ramadhan Awam Kabwili bigendanye n’uko afite ubunararibonye bwo guhura n’amakipe akomeye.
Ubwo umukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports wari urangiye perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yatangaje ko Rayon sports bayigize umugore ku buryo mu mikino ibahuza itazongera kurusyaho ndetse ko banayihinduriye inzira igomba kunyuramo itaha.
Mvukiyehe yabitangaje nyuma y’umukino wa nyuma w’Irushanwa rya ‘Made in Rwanda Cup’ ryasojwe ku Cyumweru, tariki 9 Ukwakira 2022, warangiye Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, ikanegukana igikombe nyuma y’imyaka 16.