in

Abakinnyi bakiri bato bategerejweho kuzigaragaza mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka

Bukayo Saka ukinira Ubwongereza

Igikombe cy’isi cya 2022 kiri butangire kuri iki cyumweru muri Qatar hari impano z’abakinnyi bakiri bato bitezweho byinshi n’abakunzi b’umupira w’amaguru,aho buri imwe ahanzwe amaso ngo azagaragaza icyo ashoboye.
Muri iy’inkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi bategerejweho kwigaragaza.

1.Bukayo Saka

Bukayo Saka ukinira Ubwongereza

Bukayo Saka usanzwe ukinira ikipe ya Arsenal ariko akaba ari Umwongereza ni umwe mu bitezweho byinshi n’abakunzi b’umupira w’amaguru ngo barebe niba uyu musore w’imyaka 21 haricyo azafasha ikipe y’Abongereza batazitabira intare eshatu(Three Lions).
Ubwongereza mu gikombe cy’isi giheruka cya 2018 cyabereye mu Burusiya bari batahanye umwanya wa gatatu.
2. Vinicious Junior
Vicious Jr usanzwe ukinira Real Madrid ategerejweho kuzigaragaza muri Burezile

Vinicious Junior ni Umunya-Burezili usanzwe ukinira ikipe ya Real Madrid. Uyu musore w’imyaka 22 wagaragaje ko ari umwe mu banyempano isi ifiteu mupira w’amaguru nawe ahanzwe amaso hamwe n’igihugu cye cya Burezile mu mikino y’igikombe cy’isi.
3. Antony dos Santos
Antony ukinira Burezile

Uyu musore w’imyaka 22 bakunze kwita Antony nyuma yo kuva mu ikipe ya Ajax aguzwe na Manchester United akayabo ka Miliyino ijana z’Amayero,nawe Abanya-Burezile ndetse n’abaganga muri rusange bategereje kuzareba niba azafatanya n’abagenzi be bakageza kure iyi kipe.
4. Phil Foden
Phil Foden ukinira Ubwongereza ni umwe mu bitezwe

Phil Foden usanzwe ukinira ikipe ya Manchester City ategerejwe we n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza kuzagira icyo bereka isi ya ruhago ko ari ikipe ikomeye. Phil Foden umaze gukinira Ubwongereza imikino cumi n’umunani atsinda ibitego bibiri agiye mu mikino y’igikombe cy’Isi amaze gutsindira Manchester City ibitego birindwi muri iyi Season.
5.Ansu Fati
Ansu Fati ukinira Esipanye

Uyu musore w’imyaka 20 ukomoka muri Guinea-Bissau ariko akaba akinira ikipe y’igihugu ya Esipanye ategerejwe kuzafatanya n’abagenzi be bakazamura ibendera rya Esipanye.
6.Jude Bellingham
Jude Bellingham ukinira ikipe y’igihugu y’Ubwongereza

Jude Bellingham ni Umwongereza w’imyaka 19 usanzwe ukinira ikipe ya Borrusia Dortmund ikina Championa y’ikiciro cya mbere mu Budage.
Jude wagaragaje ubuhanga bwe muri uyu mwaka bikagaragazwa n’uko yifujwe n’amakipe akomeye nka Liverpool, Juventus, Manchester City ndetse na Real Madrid haribazwa icyo azakorau gikombe cy’Isi cya mbere azaba akinnye.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

NONAHA: Kimisagara imvura yaguye amazi yuzura umuhanda imodoka zirarengerwa (video)

DJ Brianne yakiriwe bidasanzwe mu Burundi (amafoto)