in

Abakinnyi babiri bo hagati muri Rayon Sports bahanganiye umwanya wo kubanza mu kibuga

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Nigeria Raphael Osaluwe Olise na Mbirizi Eric ukomoka mu gihugu cy’u Burundi bakomeje guhanganira umwanya wo kubanza mu kibuga.

Nyuma y’uko Raphael Osaluwe Olise akize imvune yagiriye ku mukino w’umunsi wa 17 banganyijemo na Kiyovu Sports 0-0, nta wundi mukino yari yakina umwanya we ukinwamo na Mbirizi Eric.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Raphael Osaluwe Olise yasabye umutoza Haringingo Francis Christian kuzamubanza mu kibuga ku mukino wa Etincelles FC, ni mu gihe na Mbirizi Eric yifuza kuzabanzamo.

Hari amakuru avugwa ko aba bakinnyi batumvikana, gusa bamwe mu bakinnyi barimo Kapiteni Rwatubyaye Abdul yabasabye gushyira hamwe bakirinda guhangana.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sha sinzasubirayo , gute musura ntandongore! Amajwi y’umukobwa wasuye umusore ntamurye yarikoroje ku mbuga

FC Barcelona yahagaritswe kugura abandi bakinnyi mu mpeshyi itaha